Kugira neza :

Mugenzi wacu ni umuntu wese iyo ava akagera :

Ari uturuta,
Ari uwo tungana
Ari nuwo turuta.

Jya ugirira mugenzi wawe uko wifuza kugirirwa, ubabarire abandi kugirango nabo bazakubabarire ubafudikiye cyangwa ubababaje.

Ntugaseke ubusembwa cyangwa inenge bya mugenzi mugenzi wawe kuko atari we wabyihaye.

Jya wibuka ko abo bantu bakunda kurangwaho ingeso nziza.

Impaka za ngo turwane ntizikakurangweho.

Kuvuga undi nabi kimwe no kumusebya mu bandi bikurura amahane.

Ariko gucyocyorana no guterana amagambo bya gicuti bikunda kuryoshya ibiganiro no guhuza abantu ,bikabatoza gushyomoka no kwihanganirana,bikabakomereza umubano.

Jya ufasha mugenzi wawe, haba mu byago cyangwa mu byishimo.

Iyo mico myiza izaguhesha umugisha n’ihirwe mu mibereho yawe.